AMATANGAZO N'INYANDIKO

ABAYOBOKE BA CNRD-FLN BABARIZWA HE?

July 22 2020,


● Tubarizwa mu mpunzi ziba mu mashyamba ya Congo aho impfubyi, abagore n’abana, abasaza n’abakecuru birirwa bicwa na basilikari boherejwe na leta ya Kigali kubatsembatsemba,

● Tubarizwa mu barokotse itsembabwoko ryakorewe Abahutu muri Congo, i Kibeho n’ahandi hose mu gihugu.

● Tubarizwa mu bacikacumu b’Abatusti bakomeje kwicwa n’ingoma mpotozi ya Kagame bazira kwanga kugendera ku kinyoma kimakajwe niyo ngoma, urugero twatanga ni Nyakwigendera Assinapol .

TUKIMARA KUMWIGIZAYO

July 22 2020,


Bamwe muri mwe ndabashushanya ngasanga mufite impungenge. Kagame yababitse ubwoba mu nda arabahungeta, ku buryo mwibwira ko nyuma yo kumukuraho ubuzima butazashoboka. Ikibabaje si ugutekereza gutyo, ikibabaje ni uko abavuga gutyo usanga nta n’umuganda biteguye gutanga mu nkundura yo kwirukana Kagame n’Agatsiko ke, urabakoraho bakitakuma ngo «Kagame kumukuraho ntibizaborohera !» Yemwe yemwe abatekereza mutyo nimushyire urutoki hejuru tuganire. Mbese ye, kuki nyuma y’umwicanyi Kagame byagombye kworoha ? Kubera iki se ? Abakundarwanda se mukeka ko bayobewe ko nyuma y’umwicanyi bitazotoha, ni inzazame se ? Uwarimbuye imbaga i Kibeho se si nawe wavuze ko "U Rwanda yarusanzemo umwanda azarusigamo umwanda" ?

NTAWE UPFA UMUNSI UTAGEZE

July 22 2020,


● Tubarizwa mu mpunzi ziba mu mashyamba ya Congo aho impfubyi, abagore n’abana, abasaza n’abakecuru birirwa bicwa na basilikari boherejwe na leta ya Kigali kubatsembatsemba,

● Tubarizwa mu barokotse itsembabwoko ryakorewe Abahutu muri Congo, i Kibeho n’ahandi hose mu gihugu.

● Tubarizwa mu bacikacumu b’Abatusti bakomeje kwicwa n’ingoma mpotozi ya Kagame bazira kwanga kugendera ku kinyoma kimakajwe niyo ngoma, urugero twatanga ni Nyakwigendera Assinapol .

KAGAME NAHAME HAMWEE?

July 22 2020,

Kagame ngo kuva aho Coronavirus itereye yahisemo kwifungira mu ndaki ubutegetsi akabusigira umukobwa we Ange ; hene rero n'ingendo za hato na hato yifotoza hirya no hino ku isi. Kwihisha gukabije ku manywa nk'impyisi aliko ngo ntibimubuza kwitwikira ijoro agasohoka kubera ubwoba.
https://rwandinfo.com/fr/rwanda-le-vent-du-changement-est-la-et-kagame-a-peur/
Ngo asigaye yatsa imodoka bitunguranye saa munani z'ijoro abamurinda nabo bakurira izabo bakamwirukaho, akazenguruka umujyi wa Kigali nk'amasaha abiri akabona kugaruka iwe. Yemwe, umenya ari ya ndwara yo kuribwaribwa yatongoye. Ikizamutungura, ni uko ari abamwirukaho ngo baramurinze, ari abarara bahagaze hirya no hino ngo barinze Kigali, ari na ba magorwa b'abaturage barazwa amarondo bisonzeye, benshi muri bo bategereje ifilimbi ya FLN bakamuhindukirana. NDIHOKUBWAYO Enata »

Twandikire

VIDEWO