Amaze kuboneka: 16,570$

Akenewe: 1,000,000$

DUHAGURUKE DUTERE INKUNGA INTARUMIKWA ZA FLN


Intarumikwa za FLN zahagurukijwe no kubohora igihugu. Kubohora igihugu, ni ugutabara Rubanda rurengana, imbaga y'Abanyarwanda bose bari ku musonga w'Agatsiko kabatsikamiye, Agatsiko kabambuye ijambo, Agatsiko kabagize abanyamahanga mu gihugu cyabo, Agatsiko kabanyaga utwabo buri munsi, Agatsiko kabata muli yombi kakabica urubozo, Agatsiko kababuriza irengero ku maherere, Agatsiko kabica bagahambwa batazi icyo bazira. Kubohora igihugu kandi, ni ukwugururira Abanyarwanda bahejejwe ishyanga n'ubugome bwa system KAGAME-FPR-DMI bagatahuka muli Gakondo dusangiye twese, kuko u Rwanda ari urwacu twese, twese uko tungana nta n'umwe uvuyemo. Ngubwo ubutumwa FLN-Intarumikwa yahawe n'Abakundarwanda bayishinze : kurasanira buli munyarwanda wese, kugirango Umuryango nyarwanda usubirane ituze n'amahoro maze tuzarage abana bacu igihugu kibabereye kandi kibabumbatiye bose. Ibyo bizagerwaho nta gushidikanya, kuko FLN-Intarumikwa igizwe n'abasore n'inkumi bakomoka mu moko yose Abahutu, Abatwa n'Abatutsi bagakomoka kandi mu turere twose tw'igihugu. Bamaze kwitegereza akababaro k'Abanyarwanda, banze kwubika umutwe no kugenda bunamye biyemeza guhangana n'ikibi nk'abakinzi b'u Rwanda, ngo bahamye ukuli bareme amizero meza buli muntu yubahwe.


            Mu gihe system KAGAME-FPR-DMI idukurikirana aho twayihungiye hose ikatugambanira, ikatuguririra, ikadutega imitego mitindi, ikatwica itarobanuye, FLN-Intarumikwa yiyemeje kuba ingabo z'Abanyarwanda twese. Dukwiye rero kuyitera ingabo mu bitugu twese hamwe tutirobanuye ngo twiheeze, kuko urugamba yahagurukije ari cyo gisubizo ku bibazo n'imitego yose system KAGAME-FPR-DMI yaduteze nk'Abanyarwanda batayibonamo. Birakwiye ko uru rugamba ruba urwacu twese rero : Gakondo yacu ntidutandukanya kandi ntabwo igira ikiguzi, kuko amahanga ahanda kandi ubutunzi twagirira ishyanga ni nk'umuyaga kuva tudafite igihugu ; kuko Agatsiko kadupangira kudusanga aho twibereye kakadutsindayo nk'uko kamaze igihe kabikora kakabyigamba. Abanyarwanda b'imbere bo, barembejwe na kariya karengane bakaba bategereje FLN-Intarumikwa ngo ibatabare. Bidatinze barava hasi bayitize umurindi, baba abari muli RDF-ingabo za Leta, baba abari mu gipolisi, baba abakozi ba Leta abato n'abakuru, baba abayobozi mu turere tw'u Rwanda, baba abikorera ku giti cyabo, baba na rubanda rwa giseseka.Nimucyo rero duhe inkunga FLN-Intarumikwa uru rugamba iruhe indi ntera maze Rubanda-rurengana rubone imbarutso rutegereje. Nimucyo twese hamwe twandike amateka mashya y'Urwatubyaye, bityotugamburuze bariya bagomebahora bidogango system yabo izaherana Abanyarwanda ubuziraherezo.

            Umuganda wa buri wese urakenewe muli uru rugamba, kandi niturwitabira twese hamwe ruzoroha intsinzi itebuke.


TERA INKUNGA FLN-INTARUMIKWA !

Tanga Ubufasha

100$
200$
300$
400$
500$
600$
700$
800$
900$
1,000$
2,000$
3,000$
5,000$
10,000$
$
Izina
Imeyiri

Abaherutse gutanga

  • Utazwi

    800$
    19 Dec 23 11:44:17
  • Utazwi

    1,000$
    05 Dec 23 09:10:20
  • Utazwi

    300$
    22 Oct 23 11:54:18
  • Utazwi

    500$
    11 Sep 23 05:44:19
  • Utazwi

    50$
    04 Sep 23 06:18:29