LES FORCES DE LIBERATION NATIONALE (FLN)-INTARUMIKWA
Ukoyavutse :
Forces de Libération Nationale (FLN) ni umutwe w'ingabo washinzwe na CNRD-Ubwiyunge. Uyu mutwe w'ingabo watangiye ku mugaragaro taliki ya 10 Kamena 2016. N'ubwo washinzwe na CNRD-Ubwiyunge, FLN ni ingabo za rubanda nyarwanda yose, kandi buli mukundarwanda wese ahawe ikaze mu gutera ingabo mu bitugu FLN.
Icyatumyeivuka :
CNRD-Ubwiyunge ikimara kuvuka nk'ishyaka
rya politike, yitegereje kamere y'ubutegetsi bw'igitugu butsikamiye
Abanyarwanda, yitegereza amatwara y'ubuhotozi n'ikiboko biranga FPR-Inkotanyi,
izirikana kandi ubushotoranyi bw'umunyagitugu Pahulo Kagame wicara yigamba ko
ari umuhanga w'umuheto ko rero nta buryo na bumwe bushobora kuzamushyigura,
nibwo ifashe icyemezo cyo gushinga umutwe w'ingabo kugirango Kagame n'Agatsiko
ke bicariye Abanyarwanda bamenye neza ko ingufu nyazo ari ingufu za rubanda.
Intarumikwa nshya mu myitozo yo kuzinjiza muri FLN