U RWANDA TWIFUZA

 

U Rwanda CNRD-FLN iharanira, ni igihugu cy'abana bacyo bose. Ni u Rwanda rutekanya kandi ruteye imbere. U Rwanda rutekanye, ntibivuga iguhugu gicecetse cweeee kuko abantu bayobojwe ikibando nk'inka, si igihugu gereza zuzuyemo inzirakarengane n'abitwa ko bari hanze bagahora mu bwoba barabaye ibikange, si uru Rwanda rw'Agatsiko umurwa mukuru ufite bene wo rubanda rwa giseseka ruhahejwe ngo rutahanduza... U Rwanda rutekanye kandi, si igihugu cyarunze ibitwaro bya kirimbuzi n'imirenge y'u Rwanda ikaba ijagajagwa n'abicanyi bambaye impuzankano y'Agatsiko. Oya. U Rwanda rutekanye twebwe muli CNRD-FLN duharanira ni igihugu abaturage bishyira bakizana nyabyo, ntaho bahejwe haba mu mujyi, mu tundi turere, mu milimo bihitiyemo yo kubateza imere, yemwe no mu buyobozi bwite bwa Leta bakaba bafitemo ijambo.

U Rwanda ruteye imbere duharanira, ni igihugu abaturage batungwa n'umulimo wabo kandi bagakora biteza imbere koko atari ugukora bahereza Leta ibahemba kubahonyora. Iterambere twifuza, iterambere nyaryo, rigomba guhera ku muntu. Umuntu udafite ukwishyira ukizana ntashobora kugira iterambere kabone n’ubwo wamurundaho ibya mirenge. Umuntu utavuga icyo atekereza ntashobora kugira iterambere kabone n’ubwo yaba ahunitse ibigega. Umuntu utigenga ku byo atunze, ntashobora kugira iterambere kuko ibyo afite biba atari ibye, akabitunga mu by’ukuli ari agateganyo. Iterambere nirihere ku muntu aho guhera ku bintu.

 

Umuntu ufite iterambere nyakuli ararya akijuta, yanywa agashira inyota, yaryama agasinzira kandi akarota inzozi nziza. Nyir’iterambere nyaryo, ni wa wundi ushimishwa n’ibyo afite atarungurutse mu isahani y’umuturanyi, ni wa wundi wigenga mu twe, akagabira uwo ashaka, akagena uburyo arya utwe n’uburyo yongera ibyo atunze mu muvuduko yagennye ubwe. Nyir’iterambere, ni wawundi ufite ishema ry’ibye kuko yabyiyuhiye akuya. Ntiwaba ufite ibyibano ngo bikuryohere, kuko ibyibano atari ibyawe ari iby'abandi, kandi uwanga utwe atwibiramo. Inzu wubakishije ibikoresho by’ibyibano si iyawe, kuko nyir’ibikoresho umunsi yaje azayigusenyeraho nugira ibyago asige anakuvanyemo umwuka. Iterambere twifuza, iterambere rirambye, ni irisangiwe, kuko umuturanyi waburaye aba ari umwanzi, kuko umwijuto wawe ukuviramo umuvumo kubera amalira n’amaganya y’umuturanyi ukubitira abana kuryama. Iterambere ribereye u Rwanda, ni iry’ubatswe n’Abanyarwanda bishyira bakizana, mu buryo bugendanye n’intege bafite koko, nta kibooko kirimo. Kuko iterambere ry’ikibooko no gucuza rubanda ntaho ritaniye n’ingoyi umwami Farawo yashyizeho abana b’Imana bubakaga ingoro ze kandi bari ku munigo ; bene iryo terambere kandi, ntaho ritaniye n’ibintu bitagira ingano icyihebe Hitileri yubatse mu malira n’amaraso y’abanyaburayi bwakeye byose bigasenywa n'uburakari bw'isi yose. Iterambere ryirukana abakene mu mujyi ntiturishaka kuko n’abo bakene ni abana b’u Rwanda kandi Leta ifite uruhare mu bukene bwabokamye ; iterambere ryishyuza umusoro umuturage waburaye si iterambere ni ubuhotozi ; iterambere ryubakiye ku byibano byambuwe abaturanyi si iterambere. Iterambere niribungabunge ubudahangarwa bwa muntu, niryongeere amahoro, umudendezo n’ubuvandimwe mu Banyarwanda.