Abanyamuryango basanzwe :

 

Umuntu wifuza kuba Umunyamuryango usanzwe wa CNRD-FLN yandika abisaba, ubusabe bwe akabushyikiriza biroy'Ubunyamabanga bukuru bwa CNRD-FLN ubundi agategereza igisubizo. Umunyamabanga mukuru nawe, amaze gusuzuma ubusabe bwa buri wese, akanamenya neza ko usaba kwinjira mu muryango nta nzitizi n'imiziro afite, amushyira ku rutonde rw'Abarwanashyaka basanzwe ba CNRD-FLN. Ubusabe bushobora no kunyuzwa ku Uhagarariye CNRD-FLN mu karere, mu gihugu cyangwa umujyi usaba atuyemo, uwo nawe akabushyikiriza Umunyamabanga mukuru. Abantu bishyize hamwe bashobora no gusaba kwinjizwa icyarimwe muli CNRD-FLN. Icyo gihe ubusabe bw'iryo tsinda bunyuzwa ku Uhagarariye CNRD-FLN mu karere yamara gusuzuma neza ko nta nzitizi n'imiziro abo bantu bafite agashyikiriza Umunyamabanga mukuru ubusabe bwabo. Ibyo ari byo byose umuntu ashyirwa ku rutonde rw'abanyamuryango ukwe, kuko kwinjira mu muryango wa politike ari icyemezo cya buri muntu ku giti cye.

Ntawe ushobora kuba Intarumikwa ya FLN atari umunyamuryango wa CNRD-Ubwiyunge, n'ubwo kwakirwa nk'Intarumikwa n'ibisabwa byose bigenzurwa na Ntwazangabo ya FLN. Umaze kwemerwa nk'Intarumikwa ya FLN ahita yandikwa no mu Banyamuryango ba CNRD-Ubwiyunge. Uwasaba kuba Intarumikwa ya FLN gusa atabaye n'umunyamuryango wa CNRD ntiyabyemererwa, kuko hari indangagaciro rusange Intwarane za CNRD zihuriyeho n'Intarumikwa za FLN.

 

Abanyamuryango b'icyubahiro :

 

Kuba Umunyamuryango w'icyubahiro biterwa n'akamaro umuntu yagaragarije umuryango CNRD-FLN. Inama nkuru y'Ubuyobozi niyo ishyira abantu, cyangwa amashyirahamwe muli urwo rwego, igendeye kuli raporo yagejejweho n'Umunyamabanga mukuru.