UKOCNRD-FLN YAVUTSE :

 

Inama Nkuru Iharanira Impinduka na Demokarasi (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie-Forces de Libération Nationale (CNRD-FLN), ni umuryango wa politike washinzwe n'Abakundarwanda b'ingeri zose, abagore-n'abagabo, abahutu, abatwa n'abatutsi, bahagurukijwe no kuzahura u Rwanda. Ku munsi w'ishingwa rya CNRD-FLN, habanje CNRD-Ubwiyunge nk'ishami rya Politike, iri shami ritangarizwa Abanyarwanda taliki ya 31 Gicurasi 2016. Nyuma gato, taliki ya 10 Kamena 2016, havuka Intarumikwa za Rubanda (les Forces de Libération Nationale-FLN). Izi ngabo, ni umutwe wa gisilikare wa CNRD-Ubwiyunge. Nibwo rero ishami rya politike n'irya gisilikare byahurijwe mu muryango ukomatanyije witwa CNRD-FLN. Cyakora mu buzima bwa buri munsi no mu mihigo umuryango wiyemeje dukorera hamwe, nta rukuta ruri hagati y'ishami rya politike n'ishami rya gisilikare. Ntiwaba Intwarane ya CNRD utanibona mu Intarumikwa za FLN, kimwe n'uko utaba Intarumikwa ya FLN utibona mu Ntwarane za CNRD. CNRD na FLN rero ni ingingo ebyiri z'umubiri umwe CNRD-FLN.

 

IBYO CNRD-FLN IGAMIJE :

 

CNRD-FLN yavutse ifite intego kaminuza yo kwunamura u Rwanda ikarukiza ingoma y'agatsiko ya FPR-KAGAME-DMI. Intwari zashinze uyu muryango, zitegereje imishinga n'ingamba byo kubohora u Rwanda byijejwe rubanda rurengana kuva mu myaka isaga 25, zisanga izo nzozi zitazagerwaho kuko abazitangije bahaye Abanyarwanda cya cyizere kiraza amasinde. Byari bimaze kugaragara neza ko nta kibatsi bagifite cyo guhagurukana ingoma y'agatsiko yiyimitse ubuziraherezo mu u Rwanda rwatubyaye. Nibwo izo ntwari zatumanyeho ziricara zityaza ubwenge, zisuzuma amakuba y'Abanyarwanda, zisuzuma kandi n'aho umushinga wo kubohora iguhugu ugeze, zisanga hatagize igikorwa Abanyarwanda bazahora ku ngoyi, abahunze agatsiko nabo bakazagwa i shyanga bakazima burundu. Niko guhagurukana imbaraga bashinga intekerezo nshya y'ukwibohora kandi kuva ubwo bayirarikira Abanyarwanda b'ingeri zose.

 

INZEGO Z'UBUYOBOZI BWA CNRD-FLN :

 

Nk'uko biteganyijwe kandi bisobanuye ku buryo butomoye mu mategeko agenga CNRD-FLN, uyu muryango wubakiye ku nzego nyamukuru eshanu : Inama Nkuru y'Ubuyobozi (Conseil Exécutif) ari rwo rwego rw'ikirenga, Itsinda Rubimburirangabo (Collège des Pères Fondateurs), Inama-Rusange y'Abakundarwanda (Intwarane n'Intarumikwa), Ntwazangabo (Etat-Major des FLN) n'Intumwa za rubanda mu mpande z'isi (Représentants Régionaux).

 

ABAYOBOZI BAKURU:

 

- Mr.  David Edi Niyomukiza, Président


- Mme UMUBYEYI Francine, Vice-Présidente


- Mr Fidele Igiraneza, Secrétaire Général


- Dr BIRUKA Innocent, Secrétaire Général Adjoint


- Général Jeva Antoine, Chef d'Etat-Major FLN


- Mr MUNYEMANA Eric, Commissaire aux Finances

 

 

IMIGABO N'IMIGAMBI YA CNRD-FLN :

 

• Gushyiraho ubutegetsi bwubahiriza inshingano zabwo mu mucyo kandi bushingiye kuri demukarasi, bukanibonwamo n’Abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose mu Rwanda. Ubwo butegetsi kandi bugomba kuzanira umunyarwanda wese igihugu kigendera ku mategeko, mu butabera, mu gutandukanya no guha ubwigenge busesuye inzego z’ubutegetsi nshingategeko, nyubahirizategeko n’ubucamanza.

 

• Kwigira ku makosa n’ibibi byaranze amateka ya politiki by’u Rwanda, tugateza imbere umuco w’ubufatanye n’ubwumvikane bukomeye mu mibanire y’Abanyarwanda; gusezerera burundu uburyo bwose bw’ivangura rishingiye ku bwoko, akarere, idini, igitsina, imyaka, n’amateka bwite ya buri muntu.

 

• Kwigisha no gushishikariza Abanyarwanda bose ubwiyunge nyakuri, kugira ngo hubakwe intango ikomeye y’u Rwanda rwiza rw’ibisekuruza bizadukurikira.

 

•Kurinda uburenganzira-shingiro bw’igihugu n’abaturage bagituye, harimwo ubwisanzure mu kuvuga icyo utekereza mu itangazamakuru, mu makoraniro, mu mashyirahamwe n'uburenganzira bwo kubaho mu ukwishyira-ukizana.

 

• Gushyiraho uburyo buboneye bw’igabana ry’ubutegetsi bwatuma amoko yose ahagararirwa uko bikwiye.

 

• Kugeza kuli rubanda imibereho irangwa n’ubutabera busesuye n'uburinganire, kandi imibereho izira ubusumbane n'ubwoba.

 

• Gukora ibishoboka byose kugira ngo amateka y’u Rwanda avugwe uko ari abantu ntibayahindagure uko bishakiye ku bw’inyungu zabo za politiki, bityo abaturage b'u Rwanda bamenye neza amateka yabo, ibyo bikabafasha kubaho neza ubu no mu bihe bizaza.

 

• Guteza imbere uburinganire mu bana b'u Rwanda.

 

• Gukora ibishoboka byose hagashyirwaho ubutegetsi bwa gisisivili bufite ingufu aho ingabo z’igihugu zirinda umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’igihugu.

 

• Gukura ubutegetsi mu maboko y’udutsiko tw’Abahutu n’Abatutsi b'abahezanguni maze bugahabwa abayobozi b’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa barangwa n’ubworoherane.

 

• Gushyiraho gahunda zo kugarura ubutabera bushingiye ku muco n’umubano mu bantu kugira ngo bifashe gukuraho burundu ihungabanwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu cyacu.

 

• Gushakira ibisubizo ibibazo by’Abanyarwanda hitawe by’umwihariko ku bibazo by'Abategarugori, urubyiruko, Abamugaye n’Abageze mu za bukuru.

 

• Gusezerera burundu umuco wo kudahana no gufata ubutegetsi kungufu hagashyirwaho ingamba n’amategeko agenga isaranganywa ry'ubutegetsi.

 

• Kwemera no kubahiriza ibiranga amoko y’u Rwanda no gushishikariza umunyarwanda wese kwishimira uwo ariwe no kwubahira abandi icyo baricyo.

 

• Gushyira ingufu mu kugarura ubwiyunge no gusana imitima y’Abanyarwanda.

 

• Kubonera umuti nyawo ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda.

 

• Gutoza Abarwanashyaka bacu kuba abaturage b’intangarugero.

 

• Guteza imbere itangazamakuru ryigenga ubutegetsi ntibwivange mu mikorere yaryo.

 

• Guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n'ibihugu by'abaturanyi.

 

ISURA NYAYO Y'UMURYANGO CNRD-FLN :

 

• Turi umuryango nyarwanda uhuza amoko yose, uturere, n’ingeri zose z’Abanyarwanda.

 

• Indangagaciro za CNRD-FLN zubakiye ku buringanire, ubutabera, ukureshya imbere y’amategeko no kwishyira ukizana kwa buri mu nyarwanda.

 

• CNRD-FLN yamaganira kure ubwicanyi bwakorewe Abahutu n’Abatutsi bose kandi yafashe n’ingamba ndakuka kugira ngo ubwo bwicanyi butazongera kubaho ukundi . Zimwe muri izo ngamba harimo:

 

• Kwimakaza ubusabane n’ubworoherane.

 

• Gukangurira Abanyarwanda gushyira imbere ibibahuza aho kwimakaza ibibatandukanya,

 

• Gushyiraho inzego z’ubuyobozi buri Munyarwanda yibonamo,

 

U RWANDA TWIFUZA :

 

U Rwanda CNRD-FLN iharanira, ni igihugu cy'abana bacyo bose. Ni u Rwanda rutekanya kandi ruteye imbere. U Rwanda rutekanye, ntibivuga iguhugu gicecetse cweeee kuko abantu bayobojwe ikibando nk'inka, si igihugu gereza zuzuyemo inzirakarengane n'abitwa ko bari hanze bagahora mu bwoba barabaye ibikange, si uru Rwanda rw'Agatsiko umurwa mukuru ufite bene wo rubanda rwa giseseka ruhahejwe ngo rutahanduza... U Rwanda rutekanye kandi, si igihugu cyarunze ibitwaro bya kirimbuzi n'imirenge y'u Rwanda ikaba ijagajagwa n'abicanyi bambaye impuzankano y'Agatsiko. Oya. U Rwanda rutekanye twebwe muli CNRD-FLN duharanira ni igihugu abaturage bishyira bakizana nyabyo, ntaho bahejwe haba mu mujyi, mu tundi turere, mu milimo bihitiyemo yo kubateza imere, yemwe no mu buyobozi bwite bwa Leta bakaba bafitemo ijambo.

U Rwanda ruteye imbere duharanira, ni igihugu abaturage batungwa n'umulimo wabo kandi bagakora biteza imbere koko atari ugukora bahereza Leta ibahemba kubahonyora. Iterambere twifuza, iterambere nyaryo, rigomba guhera ku muntu. Umuntu udafite ukwishyira ukizana ntashobora kugira iterambere kabone n’ubwo wamurundaho ibya mirenge. Umuntu utavuga icyo atekereza ntashobora kugira iterambere kabone n’ubwo yaba ahunitse ibigega. Umuntu utigenga ku byo atunze, ntashobora kugira iterambere kuko ibyo afite biba atari ibye, akabitunga mu by’ukuli ari agateganyo. Iterambere nirihere ku muntu aho guhera ku bintu.

 

Umuntu ufite iterambere nyakuli ararya akijuta, yanywa agashira inyota, yaryama agasinzira kandi akarota inzozi nziza. Nyir’iterambere nyaryo, ni wa wundi ushimishwa n’ibyo afite atarungurutse mu isahani y’umuturanyi, ni wa wundi wigenga mu twe, akagabira uwo ashaka, akagena uburyo arya utwe n’uburyo yongera ibyo atunze mu muvuduko yagennye ubwe. Nyir’iterambere, ni wawundi ufite ishema ry’ibye kuko yabyiyuhiye akuya. Ntiwaba ufite ibyibano ngo bikuryohere, kuko ibyibano atari ibyawe ari iby'abandi, kandi uwanga utwe atwibiramo. Inzu wubakishije ibikoresho by’ibyibano si iyawe, kuko nyir’ibikoresho umunsi yaje azayigusenyeraho nugira ibyago asige anakuvanyemo umwuka. Iterambere twifuza, iterambere rirambye, ni irisangiwe, kuko umuturanyi waburaye aba ari umwanzi, kuko umwijuto wawe ukuviramo umuvumo kubera amalira n’amaganya y’umuturanyi ukubitira abana kuryama. Iterambere ribereye u Rwanda, ni iry’ubatswe n’Abanyarwanda bishyira bakizana, mu buryo bugendanye n’intege bafite koko, nta kibooko kirimo. Kuko iterambere ry’ikibooko no gucuza rubanda ntaho ritaniye n’ingoyi umwami Farawo yashyizeho abana b’Imana bubakaga ingoro ze kandi bari ku munigo ; bene iryo terambere kandi, ntaho ritaniye n’ibintu bitagira ingano icyihebe Hitileri yubatse mu malira n’amaraso y’abanyaburayi bwakeye byose bigasenywa n'uburakari bw'isi yose. Iterambere ryirukana abakene mu mujyi ntiturishaka kuko n’abo bakene ni abana b’u Rwanda kandi Leta ifite uruhare mu bukene bwabokamye ; iterambere ryishyuza umusoro umuturage waburaye si iterambere ni ubuhotozi ; iterambere ryubakiye ku byibano byambuwe abaturanyi si iterambere. Iterambere niribungabunge ubudahangarwa bwa muntu, niryongeere amahoro, umudendezo n’ubuvandimwe mu Banyarwanda.