UKOCNRD-FLN YAVUTSE :
Inama Nkuru Iharanira Impinduka na
Demokarasi (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie-Forces de
Libération Nationale (CNRD-FLN), ni umuryango wa politike washinzwe
n'Abakundarwanda b'ingeri zose, abagore-n'abagabo, abahutu, abatwa n'abatutsi,
bahagurukijwe no kuzahura u Rwanda. Ku munsi w'ishingwa rya CNRD-FLN, habanje
CNRD-Ubwiyunge nk'ishami rya Politike, iri shami ritangarizwa Abanyarwanda taliki
ya 31 Gicurasi 2016. Nyuma gato, taliki ya 10 Kamena 2016, havuka Intarumikwa
za Rubanda (les Forces de Libération Nationale-FLN). Izi ngabo, ni umutwe wa
gisilikare wa CNRD-Ubwiyunge. Nibwo rero ishami rya politike n'irya gisilikare
byahurijwe mu muryango ukomatanyije witwa CNRD-FLN. Cyakora mu buzima bwa buri
munsi no mu mihigo umuryango wiyemeje dukorera hamwe, nta rukuta ruri hagati
y'ishami rya politike n'ishami rya gisilikare. Ntiwaba Intwarane ya CNRD
utanibona mu Intarumikwa za FLN, kimwe n'uko utaba Intarumikwa ya FLN utibona
mu Ntwarane za CNRD. CNRD na FLN rero ni ingingo ebyiri z'umubiri umwe
CNRD-FLN.
IBYO CNRD-FLN IGAMIJE :
CNRD-FLN yavutse
ifite intego kaminuza yo kwunamura u Rwanda ikarukiza ingoma y'agatsiko ya
FPR-KAGAME-DMI. Intwari zashinze uyu muryango, zitegereje imishinga n'ingamba
byo kubohora u Rwanda byijejwe rubanda rurengana kuva mu myaka isaga 25, zisanga
izo nzozi zitazagerwaho kuko abazitangije bahaye Abanyarwanda cya cyizere
kiraza amasinde. Byari bimaze kugaragara neza ko nta kibatsi bagifite cyo
guhagurukana ingoma y'agatsiko yiyimitse ubuziraherezo mu u Rwanda rwatubyaye.
Nibwo izo ntwari zatumanyeho ziricara zityaza ubwenge, zisuzuma amakuba
y'Abanyarwanda, zisuzuma kandi n'aho umushinga wo kubohora iguhugu ugeze,
zisanga hatagize igikorwa Abanyarwanda bazahora ku ngoyi, abahunze agatsiko nabo
bakazagwa i shyanga bakazima burundu. Niko guhagurukana imbaraga bashinga
intekerezo nshya y'ukwibohora kandi kuva ubwo bayirarikira Abanyarwanda
b'ingeri zose.
INZEGO Z'UBUYOBOZI BWA CNRD-FLN :
Nk'uko
biteganyijwe kandi bisobanuye ku buryo butomoye mu mategeko agenga CNRD-FLN,
uyu muryango wubakiye ku nzego nyamukuru eshanu : Inama Nkuru y'Ubuyobozi
(Conseil Exécutif) ari rwo rwego rw'ikirenga, Itsinda Rubimburirangabo (Collège
des Pères Fondateurs), Inama-Rusange y'Abakundarwanda (Intwarane
n'Intarumikwa), Ntwazangabo (Etat-Major des FLN) n'Intumwa za rubanda mu mpande
z'isi (Représentants Régionaux).
ABAYOBOZI BAKURU:
- Mr. David Edi Niyomukiza, Président
- Mr MUNYEMANA Eric, Vice-Président
- Mr Fidele Igiraneza, Secrétaire Général
- Général Jeva Antoine, Chef d'Etat-Major FLN
IMIGABO N'IMIGAMBI YA CNRD-FLN :
• Gushyiraho ubutegetsi bwubahiriza
inshingano zabwo mu mucyo kandi bushingiye kuri demukarasi, bukanibonwamo
n’Abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose mu Rwanda. Ubwo butegetsi kandi
bugomba kuzanira umunyarwanda wese igihugu kigendera ku mategeko, mu butabera,
mu gutandukanya no guha ubwigenge busesuye inzego z’ubutegetsi nshingategeko,
nyubahirizategeko n’ubucamanza.
• Kwigira ku makosa n’ibibi byaranze
amateka ya politiki by’u Rwanda, tugateza imbere umuco w’ubufatanye n’ubwumvikane
bukomeye mu mibanire y’Abanyarwanda; gusezerera burundu uburyo bwose
bw’ivangura rishingiye ku bwoko, akarere, idini, igitsina, imyaka, n’amateka
bwite ya buri muntu.
• Kwigisha no gushishikariza
Abanyarwanda bose ubwiyunge nyakuri, kugira ngo hubakwe intango ikomeye y’u
Rwanda rwiza rw’ibisekuruza bizadukurikira.
•Kurinda uburenganzira-shingiro
bw’igihugu n’abaturage bagituye, harimwo ubwisanzure mu kuvuga icyo utekereza
mu itangazamakuru, mu makoraniro, mu mashyirahamwe n'uburenganzira bwo kubaho mu
ukwishyira-ukizana.
• Gushyiraho uburyo buboneye bw’igabana
ry’ubutegetsi bwatuma amoko yose ahagararirwa uko bikwiye.
• Kugeza kuli rubanda imibereho irangwa
n’ubutabera busesuye n'uburinganire, kandi imibereho izira ubusumbane n'ubwoba.
• Gukora ibishoboka byose kugira ngo
amateka y’u Rwanda avugwe uko ari abantu ntibayahindagure uko bishakiye ku
bw’inyungu zabo za politiki, bityo abaturage b'u Rwanda bamenye neza amateka
yabo, ibyo bikabafasha kubaho neza ubu no mu bihe bizaza.
• Guteza imbere uburinganire mu bana b'u
Rwanda.
• Gukora ibishoboka byose hagashyirwaho
ubutegetsi bwa gisisivili bufite ingufu aho ingabo z’igihugu zirinda umutekano
w’abaturage n’ubusugire bw’igihugu.
• Gukura ubutegetsi mu maboko y’udutsiko
tw’Abahutu n’Abatutsi b'abahezanguni maze bugahabwa abayobozi b’Abatutsi,
Abahutu n’Abatwa barangwa n’ubworoherane.
• Gushyiraho gahunda zo kugarura
ubutabera bushingiye ku muco n’umubano mu bantu kugira ngo bifashe gukuraho
burundu ihungabanwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu cyacu.
• Gushakira ibisubizo ibibazo
by’Abanyarwanda hitawe by’umwihariko ku bibazo by'Abategarugori, urubyiruko,
Abamugaye n’Abageze mu za bukuru.
• Gusezerera burundu umuco wo kudahana
no gufata ubutegetsi kungufu hagashyirwaho ingamba n’amategeko agenga
isaranganywa ry'ubutegetsi.
• Kwemera no kubahiriza ibiranga amoko
y’u Rwanda no gushishikariza umunyarwanda wese kwishimira uwo ariwe no kwubahira
abandi icyo baricyo.
• Gushyira ingufu mu kugarura ubwiyunge
no gusana imitima y’Abanyarwanda.
• Kubonera umuti nyawo ikibazo cy’impunzi
z’Abanyarwanda.
• Gutoza Abarwanashyaka bacu kuba
abaturage b’intangarugero.
• Guteza imbere itangazamakuru ryigenga
ubutegetsi ntibwivange mu mikorere yaryo.
• Guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda
n'ibihugu by'abaturanyi.
ISURA NYAYO Y'UMURYANGO CNRD-FLN :
• Turi umuryango
nyarwanda uhuza amoko yose, uturere, n’ingeri zose z’Abanyarwanda.
• Indangagaciro
za CNRD-FLN zubakiye ku buringanire, ubutabera, ukureshya imbere y’amategeko no
kwishyira ukizana kwa buri mu nyarwanda.
• CNRD-FLN
yamaganira kure ubwicanyi bwakorewe Abahutu n’Abatutsi bose kandi yafashe
n’ingamba ndakuka kugira ngo ubwo bwicanyi butazongera kubaho ukundi . Zimwe
muri izo ngamba harimo:
• Kwimakaza
ubusabane n’ubworoherane.
• Gukangurira
Abanyarwanda gushyira imbere ibibahuza aho kwimakaza ibibatandukanya,
• Gushyiraho
inzego z’ubuyobozi buri Munyarwanda yibonamo,
U RWANDA TWIFUZA :
U Rwanda CNRD-FLN iharanira, ni igihugu
cy'abana bacyo bose. Ni u Rwanda rutekanya kandi ruteye imbere. U Rwanda
rutekanye, ntibivuga iguhugu gicecetse cweeee kuko abantu bayobojwe ikibando nk'inka,
si igihugu gereza zuzuyemo inzirakarengane n'abitwa ko bari hanze bagahora mu
bwoba barabaye ibikange, si uru Rwanda rw'Agatsiko umurwa mukuru ufite bene wo
rubanda rwa giseseka ruhahejwe ngo rutahanduza... U Rwanda rutekanye kandi, si
igihugu cyarunze ibitwaro bya kirimbuzi n'imirenge y'u Rwanda ikaba ijagajagwa
n'abicanyi bambaye impuzankano y'Agatsiko. Oya. U Rwanda rutekanye twebwe muli
CNRD-FLN duharanira ni igihugu abaturage bishyira bakizana nyabyo, ntaho
bahejwe haba mu mujyi, mu tundi turere, mu milimo bihitiyemo yo kubateza imere,
yemwe no mu buyobozi bwite bwa Leta bakaba bafitemo ijambo.
U Rwanda ruteye imbere duharanira, ni
igihugu abaturage batungwa n'umulimo wabo kandi bagakora biteza imbere koko
atari ugukora bahereza Leta ibahemba kubahonyora. Iterambere twifuza,
iterambere nyaryo, rigomba guhera ku muntu. Umuntu udafite
ukwishyira ukizana ntashobora kugira iterambere kabone n’ubwo wamurundaho ibya
mirenge. Umuntu utavuga icyo atekereza ntashobora kugira iterambere kabone
n’ubwo yaba ahunitse ibigega. Umuntu utigenga ku byo atunze, ntashobora kugira
iterambere kuko ibyo afite biba atari ibye, akabitunga mu by’ukuli ari
agateganyo. Iterambere nirihere ku muntu aho guhera ku bintu.
Umuntu ufite
iterambere nyakuli ararya akijuta, yanywa agashira inyota, yaryama agasinzira
kandi akarota inzozi nziza. Nyir’iterambere nyaryo, ni wa wundi ushimishwa
n’ibyo afite atarungurutse mu isahani y’umuturanyi, ni wa wundi wigenga mu twe,
akagabira uwo ashaka, akagena uburyo arya utwe n’uburyo yongera ibyo atunze mu
muvuduko yagennye ubwe. Nyir’iterambere, ni wawundi ufite ishema ry’ibye kuko
yabyiyuhiye akuya. Ntiwaba ufite ibyibano ngo bikuryohere, kuko ibyibano atari
ibyawe ari iby'abandi, kandi uwanga utwe atwibiramo. Inzu wubakishije
ibikoresho by’ibyibano si iyawe, kuko nyir’ibikoresho umunsi yaje
azayigusenyeraho nugira ibyago asige anakuvanyemo umwuka. Iterambere twifuza,
iterambere rirambye, ni irisangiwe, kuko umuturanyi waburaye aba ari umwanzi,
kuko umwijuto wawe ukuviramo umuvumo kubera amalira n’amaganya y’umuturanyi
ukubitira abana kuryama. Iterambere ribereye u Rwanda, ni iry’ubatswe
n’Abanyarwanda bishyira bakizana, mu buryo bugendanye n’intege bafite koko, nta
kibooko kirimo. Kuko iterambere ry’ikibooko no gucuza rubanda ntaho ritaniye
n’ingoyi umwami Farawo yashyizeho abana b’Imana bubakaga ingoro ze kandi bari
ku munigo ; bene iryo terambere kandi, ntaho ritaniye n’ibintu bitagira ingano
icyihebe Hitileri yubatse mu malira n’amaraso y’abanyaburayi bwakeye byose
bigasenywa n'uburakari bw'isi yose. Iterambere ryirukana abakene mu mujyi ntiturishaka
kuko n’abo bakene ni abana b’u Rwanda kandi Leta ifite uruhare mu bukene
bwabokamye ; iterambere ryishyuza umusoro umuturage waburaye si iterambere ni
ubuhotozi ; iterambere ryubakiye ku byibano byambuwe abaturanyi si iterambere. Iterambere
niribungabunge ubudahangarwa bwa muntu, niryongeere amahoro, umudendezo
n’ubuvandimwe mu Banyarwanda.