KUBA UMUNYAMURYANGO
Abanyamuryango
basanzwe :
Umuntu wifuza
kuba Umunyamuryango usanzwe wa CNRD-FLN yandika abisaba, ubusabe bwe
akabushyikiriza biroy'Ubunyamabanga bukuru bwa CNRD-FLN ubundi agategereza
igisubizo. Umunyamabanga mukuru nawe, amaze gusuzuma ubusabe bwa buri wese,
akanamenya neza ko usaba kwinjira mu muryango nta nzitizi n'imiziro afite,
amushyira ku rutonde rw'Abarwanashyaka basanzwe ba CNRD-FLN. Ubusabe bushobora
no kunyuzwa ku Uhagarariye CNRD-FLN mu karere, mu gihugu cyangwa umujyi usaba
atuyemo, uwo nawe akabushyikiriza Umunyamabanga mukuru. Abantu bishyize hamwe
bashobora no gusaba kwinjizwa icyarimwe muli CNRD-FLN. Icyo gihe ubusabe
bw'iryo tsinda bunyuzwa ku Uhagarariye CNRD-FLN mu karere yamara gusuzuma neza
ko nta nzitizi n'imiziro abo bantu bafite agashyikiriza Umunyamabanga mukuru
ubusabe bwabo. Ibyo ari byo byose umuntu ashyirwa ku rutonde rw'abanyamuryango
ukwe, kuko kwinjira mu muryango wa politike ari icyemezo cya buri muntu ku giti
cye.
Ntawe ushobora
kuba Intarumikwa ya FLN atari umunyamuryango wa CNRD-Ubwiyunge, n'ubwo kwakirwa
nk'Intarumikwa n'ibisabwa byose bigenzurwa na Ntwazangabo ya FLN. Umaze
kwemerwa nk'Intarumikwa ya FLN ahita yandikwa no mu Banyamuryango ba
CNRD-Ubwiyunge. Uwasaba kuba Intarumikwa ya FLN gusa atabaye n'umunyamuryango
wa CNRD ntiyabyemererwa, kuko hari indangagaciro rusange Intwarane za CNRD
zihuriyeho n'Intarumikwa za FLN.
Abanyamuryango
b'icyubahiro :
Kuba Umunyamuryango
w'icyubahiro biterwa n'akamaro umuntu yagaragarije umuryango CNRD-FLN. Inama
nkuru y'Ubuyobozi niyo ishyira abantu, cyangwa amashyirahamwe muli urwo rwego,
igendeye kuli raporo yagejejweho n'Umunyamabanga mukuru.
Abakorerabushake :
Umuntu wese
wifuza guteza imbere imilimo ya CNRD-FLN, ashingiye ku buhanga n'ubunararibonye
yiyumvamo, ashyikiriza ubusabe bwe Umunyamabanga mukuru wa CNRD-FLN. Ubwo
busabe ashobora no kubunyuza ku uhagarariye CNRD-FLN mu gihugu, akarere cyangwa
umujyi atuyemo.