CNRD-FLN yavutse ifite intego kaminuza yo kwunamura u Rwanda ikarukiza ingoma y'agatsiko ya FPR-KAGAME-DMI. Intwari zashinze uyu muryango, zitegereje imishinga n'ingamba byo kubohora u Rwanda byijejwe rubanda rurengana kuva mu myaka isaga 25, zisanga izo nzozi zitazagerwaho kuko abazitangije bahaye Abanyarwanda cya cyizere kiraza amasinde. Byari bimaze kugaragara neza ko nta kibatsi bagifite cyo guhagurukana ingoma y'agatsiko yiyimitse ubuziraherezo mu u Rwanda rwatubyaye. Nibwo izo ntwari zatumanyeho ziricara zityaza ubwenge, zisuzuma amakuba y'Abanyarwanda, zisuzuma kandi n'aho umushinga wo kubohora iguhugu ugeze, zisanga hatagize igikorwa Abanyarwanda bazahora ku ngoyi, abahunze agatsiko nabo bakazagwa i shyanga bakazima burundu. Niko guhagurukana imbaraga bashinga intekerezo nshya y'ukwibohora kandi kuva ubwo bayirarikira Abanyarwanda b'ingeri zose.