UMUSHINGA W’UBUYOBOZI TWIMIRIJE IMBERE


Amateka yose y’u Rwanda, kuva ku binyejana byinshi mbere y’ubukolonize na nyuma y’ubwigenge bwo muri 1962, yaranzwe n’imyiryane hagati y’abantu yagaragajwe no gukandagira bikomeye uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Ku ntera no mu buryo bunyuranye, iki kibazo cyo kutita ku burenganzira bw'ikiremwa-muntu cyakomeje kuranga inzego z’ubutegetsi, bwaba ubwa cyami bwaba ubwa Repubulika uko zakurikiranye, mu gihe cy’ibinyejana bitanu. Igihugu cyacu cyagize intambara zikomeye zatumye hameneka amaraso menshi hamwe n'uguhangana kw’abaturage kugikomeje kugeza magingo aya. Imwe mu ntambara zikomeye zabaye muri Afrika ni iyatumye u Rwanda rujya mu cyunamo, yatewe na FPR yari iyobowe n'intagondwa zirimo Pahulo Kagame.

Komeza

UMUCO N'URUBYIRUKO

img25

CNRD-Ubwiyunge MU ISABUKURU Y'IMYAKA INE

31 Gicurasi 2016-31 Gicurasi 2020, ngiyi imyaka 4 irashize kuva ubwo Abakundarwanda b’Imena banditse amateka bashinga Inama y’igihugu iharanira impinduka na demokarasi CNRD-Ubwiyunge.Yego imyaka 4 ni igihe kigufi mu mabyiruka n’imihigo y’umutwe wa politike uharanira impinduka ku buryo uyu utaba umwanya wo kubarura ibyagezweho no kwegeranya amasomo y’igikorwa cy’indashyikirwa nk’iki, ariko isafari yakozwe muli iyi myaka 4 irashimishije cyane kuko umurava n’umuhate w’abashinze CNRD-Ubwiyunge utagereranwa. .

Komeza
img25

Ingabo za FLNIgisilikare

CNRD-FLN IFITE BUTUMWA KI YAHA LETA YA KIGALI?

CNRD-FLN irasaba Leta ya Kigali ibi bikurikira:
● Guhagarika ubwicanyi bukorerwa Abanyarwanda vuba na bwangu.
● Gufungura imfungwa zose za politiki n’abandi bose bafungiwe ibinyoma mu maguru mashya.
● Gutangiza byihutirwa ibiganiro rukusanya byahurirwamo n’Abanyarwanda bingeri zose (Abahagarariye imiryango ya politiki bose, imiryango yigenga, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, abanyamadini…, ) hakigirwamo ibibazo byose bibangamiye amahoro arambye n’ubwiyunge nyabwo bw’Abanyarwanda. .

Komeza
img25

UbuyoboziIntumwa

N'IZIHE NDANGAGACIRO CNRD-FLN IGENDERAHO?

● Gushyiraho ubutegetsi bwubahiriza inshingano zabwo mu mucyo kandi bushingiye kuri demukarasi, bukanibonwamo n’ Abanyarwanda b’ amoko n’ uturere twose by’ u Rwanda. Ubwo butegetsi kandi bugomba kuzanira buri Munyarwanda wese igihugu kigendera ku mategeko, mu butabera, mu gutandukanya no guha ubwigenge busesuye ingeri zose z’ubutegetsi nshingategeko, nyubahirizategeko, n’ubucamanza.

Komeza